Tuesday, May 7, 2013

Bugesera: Nyuma yo guhabwa amahugurwa mu buhinzi barishimira uburyo umusaruro w’ umuceri wikubye kabiri

 
m 0123 Bugesera: Nyuma yo guhabwa amahugurwa mu buhinzi barishimira uburyo umusaruro w umuceri wikubye kabiriTikanori Satoyama uhagarariye ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri mu bihugu by’Africa ku ruganda i Mayange
Abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Bugesera, baratangaza ko nyuma yo guhabwa amahugurwa mu buhinzi bugezweho bishimira uburyo umusaruro wikubye kabiri.
Yonasi Siboyandemye ni umwe mu bahinzi b’umuceri bahinga umuceri mu gishanga cya Nyakariba avuga ko kuba barahawe ubumenyi bwo guhinga neza umuceri byatumye umusaruro wiyongera kuburyo bushimishije .
Ati “muri iki gishanga kingana n’ubuso bwa hegitari 18 twezaga toni ebyiri gusa ariko ubu tukaba tweza toni zigera kuri eshanu kuko mbere wasangaga abahinzi batazi no gushyiramo ifumbire bafataga ifumbire y’ibanze bakayishyiramo nyuma y’amezi abiri kandi bakagombye kuyishyiranamo n’imbuto nk’uko twabyigishijwe”.
Yongeyeho ko mu mbogamizi bahura nazo ariko igishanga kidatunganyije, kandi no mu gihe cy’ impeshyi amazi akaba make,bakaba ngo bizerako nikimara gutunganywa kiziyongera mu buso bityo umusaruro ukongera kwiyongera.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ ubworozi ifatanyije n’abahagarariye guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri muri Afurika basuye abo bahinzi n’ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi bw’umuceri mu karere ka Bugesera mu gishanga cya Rwabikwano na Nyakariba ndetse n’uruganda rwa Mayange rutunganya umuceri.
Tikanori Satoyama uhagarariye ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri mu bihugu by’Afurika binyujijwe mu kigo cy’Ubuyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga JICA nyuma yo kureba ibikorwa byo guhinga umuceri mu Rwanda cyane cyane mu Karere ka Bugesera yagize
ati “biragaragara ko abahinzi bamaze kumenya uburyo bwiza bwo guhinga umuceri kugirango babone umusaruro mwinshi kandi mwiza,akaba ari ibyo kwishimira”.
Sendege Norbert Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi avuga ko nyuma y’ umwaka wa 2008 ibihugu by’Afurika byishyize hamwe kugirango biteze imbere ubuhinzi bw’umuceri butange umusaruro mwinshi.
m 0124 Bugesera: Nyuma yo guhabwa amahugurwa mu buhinzi barishimira uburyo umusaruro w umuceri wikubye kabiri
Umuceri nomero ya mbere utunganywa n’uruganda rwa Mayange
“nshimira cyane JICA yo yahaye ubumenyi butandukanye abahinzi b’umuceri, ubu umusaruro ukaba uboneka ari mwinshi kandi ukaba wanikuba gatatu mu gihe twateganyaga ko uzikuba kabiri naho ku kibazo cyo gutunganya ibishanga bikaba bizakorwa igihe habonetse amikoro”.
Nubwo ngo umusaruro uboneka ari mwinshi,biranashimishije kugira uruganda rwa Mayange rwiza kandi rugezweho mu gutunganya neza umuceri, urwo ruganda rukaba rufite imashini ibasha gutunganya toni 20 z’umuceri ku munsi .

No comments:

Post a Comment