Tuesday, May 7, 2013

Abacuruzi ba kawa batewe inkeke n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga


Abohereza kawa mu mahanga batewe inkeke n’ihindagurika ry’ibiciro bya kawa ku isoko mpuzamahanga rishobora kubatera igihombo gikabije.
Abacuruzi ba kawa bagendeye ku biciro byiza byagaragaraga ku isoko mu mwaka wa 2011 na 2012, batangira kugura kawa nyinshi bazi ko ibiciro bizakomeza kuba byiza. Icyo gihe umuhinzi wa kawa yahabwaga amafaranga 155 y’amanyarwanda ku kiro kimwe cya kawa ; ku isoko mpuzamahanga mbere ikiro cya kawa nyarwanda itunganyije kigura amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 2,480 na 3,099. Muri 2011, igiciro cyariyongereye cyane kigera ku mafaranga 4,339.
Ibintu ntibyakomeje kugenda neza, kuko nyuma igiciro cya kawa ku isoko mpuzamahanga cyamanutse kigera ku mafaranga 1,549 bituma abohereza kawa mu mahanga bafata umwanzuro wo kuba baretse kohereza kawa hanze.
Nk’uko bigaragazwa na The East African, kuri ubu abohereza kawa hanze bafite toni 211,2 za kawa zikiri mu bubiko, batinye kuyijyana ku isoko kubera ibiciro bidashimishije.
Ibigo by’imari bifite ubwoba ko abacuruzi bari batse inguzanyo kugira ngo babashe kurangura no kohereza kawa ku isoko mpuzamahanga bashobora kunanirwa kwishyura neza inguzanyo bahawe.
Emmanuel Karuranga ushinzwe gukurikirana ibibazo by’ibihombo muri Banki y’iterambere (BRD) aganira n’ikinyamakuru The East African yavuze ko ibihe bitagenze neza ku bakiriya babo, anongeraho ko hari bamwe mu bacuruzi ba kawa bagifite ikawa mu bubiko ariko kandi hari n’abayohereje ku isoko ntibabashe kwishyurwa.
Ku ruhande rw’amabanki, abohereza kawa mu mahanga bihutiye kugura kawa nyinshi batabanje gusuzuma ibiciro ku masoko.
Abo bacuruzi nabo nubwo harimo abahisemo kuba bafunze ububiko bwa kawa bashinja Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka k’ubuhinzi (NAEB) kuba kitarashyize imbaraga mu kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga nubwo isoko ritari rimeze neza.
Robinah Uwera, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri NAEB, yatangaje ko NAEB itigeze igenda biguru ntege mu kumenyekanisha kawa y’u Rwanda ahubwo ikibazo cyatewe n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.
Avuga ko mbere ya buri gihembwe babanza gukorana inama n’abacuruzi ba kawa bakabamenyesha uko isoko rihagaze.
Ihandagurika ry’ibiciro bya kawa ku isoko mpuzamahanga, impuguke mu bukungu zitangaza ko bizagira ingaruka zikomeye.
Herman Musahara, umwarimu w’ubukungu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yavuze ko igihe abahinzi baba barambiwe n’ibiciro bibi ku isoko bashobora kurandura kawa bakaba bahitamo gutera inyanya.
Imibare igaragaza ko ikawa yinjije amadolari y’Amerika miliyoni 74,6 mu mwaka wa 2011, naho mu mwaka wa 2012 akaba yaragabanutse akagera ku madolari miliyoni 60,9.
Uyu mwaka u Rwanda ruteganya kuzinjiza miliyoni 99 z’amadolari y’Amerika ariko ibiciro bikomeje kuzamba ntiyagerwaho.
Kawa ni kimwe mu bicuruzwa bikomeye u Rwanda rwohereza mu mahanga

No comments:

Post a Comment