Thursday, May 19, 2016

Amacupa ya pulasitiki yubakishwa inzu mu kurengera ibidukikije

Aho kugira ngo bayajugunye atere umwanda, muri Panama basigaye bubakisha amacupa ya pulasitiki (Ifoto/Internet)
Muri Panama harimo kubakwa icyiswe icyaro cya pulasitiki hakoreshwa amacupa ya pulasitiki mu rwego rwo kuyabyaza umusaruro hanarengerwa ibidukikije.
Inkuruy’urubuga odditycentral.com iravuga ko kubakisha amacupa ya pulasitiki ari uguhanga agashya gashobora kukiza Isi ntirengerwe na pulasitiki.
Umugambi ni ukubaka inzu nyinshi zubakishijwe amacupa yajugunywe ya pulasitiki ku buso bungana na meterokare 335,889.1.
Icyaro cya pulasitiki ngo kizaba kigizwe n’inzu 120 zifite ingano itandukanye.
Icyaro cya pulasitiki ngo kizaba kigizwe n’inzu 120  (Ifoto/Internet)
Icyaro cya pulasitiki ngo kizaba kigizwe n’inzu 120 (Ifoto/Internet)
Inzu yubakwa hakoreshejwe ibyuma bizirikishijwe n’udutsinga tumeze nk’imigozi hanyuma amacupa agasesekwamo. Iyo ibi birangiye hashyizwemo intsinga z’amashanyarazi, n’impombo z’amazi, igikuta cya pulasitiki gishyirwaho igishahuro inyuma n’imbere.

Aya mazu iyo yuzuye asa n’ayandi asanzwe; ntawamenya ko yubatswe n’amacupa ya pulasitiki. Izi nzu kandi zirangwa no kuba zidashyuha kuko bibangamira abantu.
Uyu mushinga w’icyaro ngo ni igitekerezo cyazanwe n’uwitwa Robert Bezeau wavuye muri Canada mu myaka yashize itari mike afite umugambi wo gutangiza imishinga itandukanye ku bijyanye n’ibidukikije.
Amaze gutangiza gahunda yo kongera gukoresha amacupa ya pulasitiki muri 2012, aho amacupa menshi yakusanijwe, ngo yatangiye gutekereza uko yabyazwa umusaruro. Nibwo yagize igitekerezo cyo kuyakoresha mu bwubatsi. Ubu ngo arimo gukorana n’ibigo by’ubwubwubatsi bikomeye muri Panama hirya no hino nk’igice cy’umushinga.
Hakoreshejwe amacupa 10,000 mu kubaka inzu ya mbere y’ikitegererezo ikaba yararangiye mu mpreza z’umwaka ushize. Amacupa yakoreshejwe yaturutse mu mushinga Robert yatangije. Inzu izakurikiraho ngo izaba ari nini kurushaho bityo hakazakenerwa amacupa menshi kurushaho.
Ku rubuga rw’umushinga “Icyaro cy’amacupa ya pulasitiki”, hariho ko amacupa ya pulasitiki 22,000 ajugunywa buri segonda ku isi.
Uru rubuga rugira ruti “Intego y’icyaro cy’amacupa ya pulasitki n’ugushyiraho santeri yo kwigisha abantu kuva mu bice bitandukanye by’isi, ukuntu amacupa ya pulasitiki yongera agakoreshwa nk’ibikoresho by’ubwubatsi.”
N'amagorofa yubakishijwe amacupa ya pulasitiki barayubaka (Ifoto/Internet)
N’amagorofa yubakishijwe amacupa ya pulasitiki barayubaka (Ifoto/Internet)http://izubarirashe.rw/2016/05/panama-amacupa-ya-pulasitiki-yubakishwa-inzu-mu-kurengera-ibidukikije/

Huye:Umugore yafatanwe toni 20 z’imbuto z’ibigori zagenewe abahinzi   

 
 
Polisi ikorera mu karere ka Huye ifunze umugore ukekwaho kugura no gucuruza imbuto y’ibigori yari igenewe abahinzi.
Ringuyeneza Odette ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, yafashwe ku italiki ya 17 nyuma y’iperereza rya Polisi ryerekanye ko yaguraga imbuto ku bahinzi yagenewe, binyuranyije na gahunda ya Leta y’ubuhinzi, nk’uko bitangazwa na Polisi.
Iyi mbuto ikaba yatangwaga n’ikigo cya Leta cyita ku buhinzi(RAB) kiyiha abahinzi muri gahunda ya Leta yo kuzamura umusaruro w’ibigori.
JPEG - 118.5 kb
Yagurishaga imbuto y’ibigori mu buryo butemewe
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Superintendent of Police(SP) Jean Marie Vianney Karegeya avuga ko ku italiki ya 16 Gicurasi, abaturage bari batanze amakuru kuri Polisi kuri ubu bucuruzi ku mbuto y’ibigori bwakorwaga na Ringuyeneza .
SP Karegeya yagize ati:” Ku wa mbere, umuturage yaje kuri Polisi avuga ko yabonye aho imbuto y’ibigori nyinshi baronze yanitse mu rugo rw’uyu mugore, ahitwa Rukira, mu murenge wa Huye, aho abapolisi bagiye bagasanga ari toni 3 n’ibiro 800.”
Akomeza agira ati:” Twakomeje iperereza no ku munsi ukurikiyeho, tuza gutahura ko izindi toni 16 n’ibiro 200 by’imbuto byabonetse I Tumba, nabyo ari ibya Ringuyeneza, niyo mpamvu twamufunze.”
SP Karegeya yavuze ko uyu mugore avuga ko iyi mbuto yayiguze ku Mulindi wa Kanombe, I Kigali; hakaba hakekwa ko ari ukubya uburari ariko iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane aho yayiguze kandi hakurikiranwe abafite uruhare muri ubu bucuruzi butemewe.
Igihe yafatwaga, imbuto hafi ya yose Ringuyeneza yari amaze kuyironga no kuyanika asigaje kubishesha ngo bivanwemo ifu yo gucuruza, iyi mbuto kandi ikaba yari iteganyijwe guterwa ku butaka bungana na hegitari zirenga 200, bikaba bifite agaciro ka miliyoni 41 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko bitangazwa na Ntezimana Justin, umukozi wa RAB mu Ntara y’Amajyepfo.
Yavuze ko ikilo kimwe cy’iyi mbuto y’indobanure kigura amafaranga 2095 ariko cyari cyahawe abahinzi kuri 520 frw.
Ntezimana yagize ati:”Yari yamaze kuvanga imbuto yose n’iyo yinitse mu mazi, ntibyari bigishobotse ko yahabwa abahinzi, iki ni igihombo kinini. Ikilo kimwe cy’iyi mbuto ubundi kibyara ibilo 100 by’umusaruro, ni ukuvuga ko toni 20 zagombaga guhingwa kuri hegitari 200 kuko kuri buri hegitari 30 duteraho toni 3 z’imbuto.”
Yongeyeho ati: “Izi mbuto yari yaravanzwe n’ibindi binyabutabire ku buryo itaribwa, ntibyanashobokaga kandi ko yarongwa ngo iribwe, hari ibyago byinshi byo kuroga abaturage.”
Yavuze kandi ko iyi mbuto itangwa gusa na RAB , igahabwa abacuruzi batoranyijwe mu turere, ari nabo bayicuruza n’abahinzi ku giciro cyashyizweho aho yagize ati:” Ntibinakunze kubaho ko umucuruzi yahabwa imbuto ingana gutya, akenshi bahabwa iri munsi ya toni 20.”
Hagati aho, SP Karegeya yahamagariye abaturage guhaguruka bakabungabunga ibibagenewe kandi bakavuga uwashaka kubangamira icyabateza imbere.http://imvahonshya.co.rw/amakuru/mu-rwanda/article/huye-umugore-yafatanwe-toni-20-z-imbuto-y-ibigori
 
 
 

Abaziturirwa inka za Girinka barataka ko bazihabwa zikiri nto cyane zikabarushya   

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, baratangaza ko babangamirwa na bagenzi babo babitura inka zikiri nto cyane muri gahunda ya Girinka, bityo ugasanga zibagora kuzirera ngo zikure, ubundi ngo bikaba byanaziviramo gupfa.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cya Girinka mu karere ka Huye, bamwe mu bagenerwabikorwa b’iyi gahunda bagaragaje zimwe mu mbogamizi zikigaragara, cyane ku ruhande rw’abaziturirwa n’ababa barazihawe inka mbere.
Nyiramugisha Verediyana utuye mu mudugudu w’Agahora mu kagari ka Cyarwa, mu murenge wa Tumba yagize ati:“Njye inyana mfite nayihawe muri gahunda ya Girinka n’uwituraga, ariko ikibazo iyo nka nayihawe ifite amezi atatu gusa, urumva ko kuyikura kuri nyina itonse biragorana kuyirera ngo ikure igeze n’igihe cyo kwima uba wavunitse pe.”
JPEG - 136 kb
Zimwe mu nka zatanzwe muri gahunda ya Girinka mu karere ka Huye (Foto Umutoni B)
Nyiramugisha yunzemo ati:“Ubu nyimaranye amezi umunani, ariko kugira ngo ibashe gukura byansabye kujya nyiha igikoma cya soya n’icy’amasaka kuko yari ikiri nto cyane.”
Uretse Nyiramugisha, n’uwitwa Niyonsaba Beatrice wo mu mudugudu w’Agasharu avuga ko nawe yituwe inka ikiri nto cyane, ku buryo kuyirera byamusabye kwiyuha icyuya.
Yagize ati:“Yewe nanjye bampaye inyana nto pe, ifite nk’amezi ane gusa, aho abaturanyi bavugaga ngo si inka ahubwo ni ihene bampaye, ariko ndakubwira ukuri sinari kuyanga kuko bari kuyihera undi.
Narayemeye ndayirera ubu nyimaranye amezi ane, ariko biravuna guhabwa inka ikingana gutyo, yewe n’imikurire yayo iba igoye urebye na nabi yanagupfana ukabura byose.”
Aba baturage basanga bikwiye ko uwajya yitura yajya ategereza byibura umwaka, agatanga inyana imaze kwigira hejuru.
Jean Baptiste Mutabaruka, umuyobozi w’ishami ry’imicungire y’abakozi n’ubutegetsi mu karere ka Huye, aha yibukije abahawe inka ko atari izabo gusa, kuko izizaziturukaho zigomba kuzahabwa n’abandi bityo bakaba bakwiye kuzifata neza.
Jean Baptiste Mutabaruka, umuyobozi w’ishami ry’imicungire y’abakozi n’ubutegetsi mu karere ka Huye, asaba ko aba bazitura inka ko bajya baziturira bagenzi babo izimaze kwigira hejuru, bakurikije uko gahunda ya girinka ibivuga.
Yagize ati:“Ni byo koko hari abo usanga bitura inka zikiri nto cyane, ariko iki kibazo tugiye kukigaho twihanangirize abagomba kwitura inka bose ko bagomba kubahiriza gahunda ya Girinka bakajya bazitanga zimaze gukura.
Ariko kandi nabo tuzasanga ko koko barituwe izi nka zikiri nto cyane kandi nta bushobozi bafite twabaha ubufasha.”
Ubusanzwe ngo mu mategeko ya Girinka yo kwitura, ngo uwitura aba agomba gutanga inyana itari munsi y’amezi icyenda.http://imvahonshya.co.rw/amakuru/mu-ntara/intara/article/huye-abaziturirwa-inka-za-girinka-barataka-ko-bazihabwa-zikiri-nto-cyan